Charity, Muhazi Yacu

Abagore 800 bemerewe inguzanyo zitangira ingwate mu bucuruzi bw’ibicanwa birengera ibidukikije

Abagore  800 batoranyijwe basanzwe bakora ubucuruzi bo mu mirenge itatu  ya Rwamagana bahawe amahugurwa na Empower Rwanda bemerewe kuzahabwa inguzanyo zitagira ingwate mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Ku wa 01 Kanama nibwo bamwe mu bagore bahagarariye abandi bagiranye ibiganiro n’abakozi ba Empower Rwanda, abakozi b’Akarere ndetse nabo mu mirenge ya  Fumbwe, Kigabiro na Muhazi

bigishijwe uko bakora ubucuruzi bw’ibicanwa birengera ibidukikije, hanabungwabungwa ineza y’umuryango uzira amakimbirane, hiyongereyeho abakozi b’ibigo by’imari bisanzwe bikorana n’imishinga y’abagore birimo Urwego ndetse na Coopedu Plc.

Nyuma yo kwerekana ibyavuye mu biganiro bitatu byahawe abagore bose 800, abari bahagarariye ibigo by’imari babwiye abagore bari muri uyu mushinga basanzwe bakorana nabo ko abasanzwe bakora ubucuruzi kandi bafite konti muri ibi bigo bazoroherezwa bagahabwa inguzanyo zitangira ingwate kugira ngo babashe gukora neza, ari nako harengerwa ibidukikije.

Umuyobozi wa Empower Rwanda Kabatesi Olivia yasobanuye ko Empower Rwanda yaje muri iyi gahunda hagamije guteza imbere umugore kugira ngo agabanyirizwe imvune n’umwanya yataga ajya gushaka ibicanwa nabyo byangiza ikirere.

Yasobanuye ko umugore nakoresha ibicanwa bike kandi bigira vuba bizatuma abona umwanya uhagije wo gushaka amafaranga yunganira imibereho y’urugo.

Iyi gahunda kandi igamije kurinda abagore n’abangavu bajyaga bahohoterwa igihe bagiye gushaka inkwi ibi kandi biri mu buryo bwo kurengera ibidukikije hacanwa inkwi nke kuko Intara y’Iburasirazuba ifite amashyamba macye kandi nayo akwiye kubungwabungwa.

Madamu Kabatesi yakomeje agira ati “indi mpamvu ni ukurengera ubuzima bw’umugore kuko ari we wirirwa muri ya myotsi, ubuzima bwe buba buri mu kaga bishobora kugabanya igihe cye cyo kubaho, uyu mushinga uje kurengera umugore mu buryo bwuzuye”

Yakomeje asobanura ko uyu mushinga uzafasha umugore mu gutekereza ku bindi byo gukora mu rwego rwo kuzuzanya n’umugabo haba mu mibireho y’urugo n’imicungire yarwo.

Kankindi Vestine ni umuturage wo mu murenge wa Fumbwe ni umwe mu bahawe aya mahugurwa, yemeza ko ibyo bize bzabibyaza umusaruro kandi bakazafasha na bagenzi babo guhindura imyumvire mu bijyanye no kumenya, no kurengera ibidukikije hagamijwe iterambere ry’umugore n’urugo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yasabye abagore babonye aya mahugurwa ko bakwiye kuyabyaza umusaruro ntibagaye bito bafite kuko ujya gutera imbere wese ahera ku bito, ahubwo igikomeye ni uburyo bwo kubicunga

Meya Mbonyumuvunyi yakomeje agira ati “mugane ibigo by’imari, kandi mube inyangamugayo sosiyari azagusinyira bigere ku murenge uhabwe inguzanyo ukore neza kandi wishyure, unatere imbere”

Uyu mushinga uzakorera mu turere tubiri aritwo Rwamagana  na Gasabo, ukaba uterwa inkunga na Energy 4 Impact na  Mercy Corps, ukaba umaze guhugura abagore 2000.

Leave A Comment

Your Comment
All comments are held for moderation.