Education, Kigali Today

Urubyiruko ruhamya ko kugira ibyo ruhugiramo birufasha kwirinda ingeso mbi

Rumwe mu rubyiruko rwabyaye imburagihe ruvuga ko kugira imishinga irwinjiriza bizarurinda ingeso mbi ndetse no kubasha kurera abana babyaye.

Kubona imishinga bahugiraho bahamya ko bizabafasha kwirinda ingeso mbi

Babitangaje kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Nyakanga 2024, ubwo umuryango utari uwa Leta uharanira uburenganzira bw’umukobwa n’umugore, Empower Rwanda, n’indi mishinga bafatanyije, batangizaga umushinga wa YEEFA uzafasha urubyiruko cyane abangavu babyaye imburagihe gukora imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi.

Rumwe mu rubyiruko ruzakorana n’uyu mushinga ruhamya ko n’ubwo hari imbogamizi zo kubona ubutaka ruzakoreraho ubuhinzi ngo uyu mushinga uzabafasha cyane kubona ibikorwa byabo bahugiramo kandi bibyara inyungu bityo bikazabarinda ingeso mbi ariko nanone bakabona n’uko barera abana babo.

Umwe ati “Nkanjye ndashaka kuzasubira mu ishuri ariko umushinga wanjye w’ubuhinzi uzamfasha kubona amafaranga anyishyurira ndetse anishyurire umwana wanjye. Kuba abantu binjiza nta muntu uzongera kubashuka kandi n’ingeso mbi bajyagamo bazazireka kuko bafite ibyo bakora bibinjiriza.”

Umuyobozi w’Umuryango utari uwa Leta uharanira uburenganzira bw’umukobwa n’umugore, Empower Rwanda, Olivia Kabatesi, avuga ko uyu mushinga uzafasha abakobwa babyaye imburagihe ndetse n’abandi bagore bari munsi y’imyaka 35 y’amavuko.

Avuga ko ari igisubizo ku rubyiruko by’umwihariko kuko uretse kuba bazabona ibyo bagaburira abana babo ndetse bakanasagurira isoko ngo bizanabarinda ihohoterwa bakorerwaga.

Yagize ati “Icyo twashatse gukemura ni ukurwanya igwingira ry’abana babyawe n’aba bangavu. Ba nyina bazahinga imboga bazigaburire abana babo ariko banazicuruze babone amafaranga abafasha mu buzima bwa buri munsi ndetse binabarinde ihohoterwa bakorerwa kubera ubushobozi buke bari bafite.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko uyu mushinga uzafasha kubonera urubyiruko akazi bityo bibarinde kwishora mu biyobyabwenge n’izindi ngeso mbi.

Ati “Umushinga uzafasha abana kubona icyo bakora bibarinde kujya mu biyobyabwenge n’izindi ngeso mbi.”

YEEFA, ni umushinga uzashyirwa mu bikorwa n’imishinga itandatu yihurije hamwe mu cyitwa consortium ariyo Akazi Kanoze Access, RYAF, YEAN, ADC, ABUSOL ndetse na Empower Rwanda ku nkunga ya Mastercard Foundation binyuze muri AGRA, mu Karere ka Nyagatare ukazafasha urubyiruko ibuhumbi 30 naho ku rwego rw’Intara hafashwe ibihumbi 300 aho 70% byabo ari urubyiruko rw’abakobwa.

Urubyiruko ruzafashwa guhabwa ubumenyi ku gutegura imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi cyane imboga n’inkoko, kuyiga no kuyicunga ndetse banahuzwe n’ibigo by’imari.

Leave A Comment

Your Comment
All comments are held for moderation.