Education, Igihe

Gatsibo: Nyuma yo guterwa inda ashukishijwe irindazi, yize kuyikorera none biramutunze

Munganyinka Denyse, ni umukobwa wo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Murambi, yatewe inda imburagihe ubwo yari afite imyaka 14 nyuma yo gushukishwa amandazi. Ibi byatumye agira umujinya mwiza wo kwiga kuyakora kuburyo kuri ubu asigaye ayateka akamwinjiriza amafaranga.

 

Ubu buhamya Munganyinka yabutanze mu mpera z’icyumweru gishize ubwo abakobwa ijana batewe inda imburagihe, bashyikirizwaga impamyabumenyi, nyuma yo gusozaga amasomo y’imyuga bigishijwe ku bufatanye n’Umuryango Empower Rwanda.

Aba bakobwa baturuka mu miryango ikennye batoranyijwe mu Karere ka Gatsibo, bigishwa imyuga irimo ubudozi bwa kinyamwuga, gukora amasabune y’ifu n’iy’amazi, mu gihe abandi bigishijwe gukora ibyo kurya bikozwe mu mafarini; birimo imigati, keke, amasambusa, amandazi, capati n’ibindi byinshi.

Munganyinka Denyse ni umwe mu barangije mu bakobwa 20 bigishijwe gukora ibyo kurya bitandukanye mu mafarini.

Uyu mukobwa yavuze ko impamvu yahisemo kubyiga ari umujinya yagize wo kuba yaratewe inda afite imyaka 14 biturutse ku irindazi yashukishijwe n’umugabo akaza kumutera inda.

Ati “ Banshukishije irindazi nkiri umwana muto, rivamo kuba naratwaye inda nkiri muto. Ubu rero namenye kuryikorera ndetse hari na bagenzi banjye natangiye kwigisha. Ku munsi nkora amandazi 300 manini.”

Munganyinka avuga ko yagiriwe icyizere n’umuyobozi w’uruganda rwa kawa rwo mu Murenge atuyemo wa Murambi. Ngo yamubwiye ko abakozi baho kubona ibyo kurya bibagora, amusinyisha amasezerano yo kubakorera amandazi yo kurya ubundi bakamubarira buri kwezi.

Munganyinka avuga ko guteka amandazi aribyo bimutunze umunsi ku munsi, aho bimuha amafaranga menshi arimo amutunga, amufasha kwita ku mwana we ndetse n’andi amufasha gukomeza gushora muri ibyo bikorwa.

Uyu mukobwa ukiri muto kuri ubu afite intego yo kwigisha umwana we neza kuburyo ngo n’amashuri we atize, uyu mwana we azayiga ndetse akanatera imbere kurushaho.

Ati “ Ikindi ndashaka guteza imbere umuryango wanjye kuburyo babona ko nubwo natewe inda ntaheranwe n’agahinda, ahubwo nabashije kwirwanaho nanjye nkatera imbere.”

Nyuma yo kwigishwa imyuga, kuri ubu aba bakobwa 100 abagera kuri 16 bahise babona akazi ahantu hanyuranye abandi basigaye bakaba bagiye gufashwa na Empower Rwanda ifatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere kubashakira ikibanza bakoreramo.

Munganyinka yishimira ko kuri ubu asigaye abyaza umusaruro amandazi

Kuri ubu Munganyinka asigaye yigisha bagenzi be gukora amandazi

Leave A Comment

Your Comment
All comments are held for moderation.