Ni ubuhe buvugizi abatewe inda ari abangavu bakorera bagenzi babo?
Bamwe mu bakobwa batewe inda z’imburagihe bo mu mirenge ya Rwimiyaga na Nyagatare yo mu Karere ka Nyagatare biyemeje kugaragaza uruhare rwabo mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, no kuzaba “abavugizi” ba bagenzi babo mu nzego zibishinzwe.
Ibi babikora binyuze mu matsinda ahuriyemo bamwe mu bangavu batishoboye batewe inda imburagihe, binyuze mu mushinga witwa “Ijambo Rye, Uburenganzira Bwe” ugiye kujya ukorana n’abangavu babyaye imburagihe mu bijyanye no kubigisha uburenganzira bwabo.
Nishimwe Brandine, utuye mu Mudugudu wa Kinihira, Kagari ka Barija mu Murenge wa Nyagatare, bamuteye inda afite imyaka 16, yari mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, umwana yaramubyaye, nyuma aza gukomeza amashuri yisumbuye none ubu yarayarangije.
Yagize ati: “Mu itsinda ryacu turi abantu 11, turahura tukaganira, tukavuga uburyo tugomba kwitwara, tukavuga icyo twatanga nk’umusanzu kugira ngo dufunguze konti tugire icyo tugeraho, tubashe kugira umushinga dukora dutere imbere.”
Uyu mushinga “Ijambo rye, uburenganzira bwe” ushyirwa mu bikorwa n’umuryango Empower Rwanda, ukaba ari umushinga uterwa inkunga n’umuryango mpuzamahanga witwa Kvinna Till Kvinna, ukaba ukorana n’abakobwa 150, bakaba barimo amatsinda atandatu.
Undi mugenerwabikorwa witwa Komezusenge Leah wo mu Kagari ka Nyendo mu Murenge wa Rwimiyaga, agira ati: “Ikintu cya mbere Empower Rwanda yadufashije ni ukwitinyuka, tukamenya kubwiza ukuri bagenzi bacu, tukaganira, tukiteza imbere tubinyujije mu buryo bwo kwizigama.”
Yatewe inda ubwo yari afite imyaka 15, ayitewe n’uwo biganaga, gusa kugeza n’ubu ngo ntiyigeze afashwa guhabwa ubutabera, dore ko yabyifuje kuko ngo uwo musore yamukoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Ngo nyuma yo kubimukoresha yamubwiye ko nabivuga azamwica, ndetse bimaze kumenyekana ko yamuteye inda yaratorotse.
Ati: “Mu rukiko twaramuhamagaraga ntiyitabe, we akaduhamagara akatubwira ngo ubutumire bwanyu nabubonye ariko ntabwo muzambona.”
Cyakora yongeyeho ati: “Maze kumenya ko n’iyo byari byaracecetse, ya myaka 10 icyaha kiba kitarasaza umwana abasha kuyiregamo, iyo igihari agomba kujya kwegera ubuyobozi bukamufasha.”
Niyonshuti Jean Pierre uhagarariye RIB mu Karere ka Nyagatare, avuga ko ihohoterwa riri kwiyongera, ari na yo mpamvu asaba abakobwa bahagarariye abandi lugira uruhare mu guharanira uburenganzira bw’abana, gutanga amakuru y’aho babonye ihohoterwa.
Yagize ati: “Mutubere ijisho, mubere ijisho igihugu cyanyu, igihugu cyanyu kirabakunda, kibitaho, nta kintu kitabakorera ngo mwiteze imbere. Namwe rero mugomba guhaguruka mu myaka yanyu mitoya, mugakorera iki gihugu, mugatanga amakuru.”
Yongeye ati: “Urugero niba umenye ko umwana yahohotewe, ukazaza nyuma y’ibyumweru bingahe, nta cyo waba ukoze, ibimenyetso duheraho dukora amadosiye biba byasibanganye. Ubundi ni byiza ko amakuru atangwa mbere y’amasaha 72 umwana amaze guhohoterwa, kugira ngo bya bimenyetso bamusizeho ndetse na bwa burwayi bashobora kuba bamuteye, ahabwe imiti.”
Uwimana Xaverine, uyobora umuryango Réseau des Femmes uharanira iterambere ry’umugore cyane cyane uwo mu cyaro, yavuze ko kugira ngo uvugire umuntu ugomba kuba nawe ubwawe uzi kwivugira.
Ashimangira ko icya mbere uba ugomba kumenya gutega amatwi.
Ati: “Gutega umuntu amatwi ni uguceceka kandi ukamureba, yareba hasi ugakomeza ukamureba. Yaba agiye gutegwa ukamubaza utubazo tworoshye, uti ihangane, uti komeza nguteze amatwi.”
Kabatesi Olivia, Umuyobozi wa Empower Rwanda, umuyobozi wa Empower Rwanda yavyze ko umushinga ugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa, harimo no kubigisha uburenganzira bwabo no kubigisha ku buzima bw’imyororokere.
mu Karere ka Nyagatare hari abagenerwabikorwa 150 bari mu matsinda atandatu aherereye mu mirenge ya Nyagatare na Rwimiyaga.
Yagize ati: “Aba bana bitoreye abayobozi babahagararira kugira ngo ibibazo bazajya bagira bishobore gukemuka byoroshye, bakazajya bababera abavugizi.”
Yavuze ko mu bibazo uyu mushinga ugamije kwita ku gukemura harimo abangavu babyaye baba bashaka gusubira ku mashuri, hari ababa bafite abana batanditse mu irangamimerere, hari ababa bafite ibibazo bya mituweli, n’ibindi ibibazo bitandukanye, inshingano y’abavugizi hakaba harimo kubaganiriza.