Education, Igihe

Gatsibo: Abangavu 100 babyaye imburagihe bahinduriwe ubuzima

Abangavu babyaye imburagihe 100 bo mu Karere ka Gatsibo bari bamaze amezi atandatu bigishwa imyuga kugira ngo ibafashe mu kubahindurira ubuzima, bagaragaje ko 16 muri bo abamaze kubona akazi abandi batangira kwikorera hagamijwe kwiteza imbere no guteza imbere imiryango yabo.

 

Ibi babigaragaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Kanama 2023 ubwo aba bangavu bashyikirizwaga impamyabumenyi zemejwe n’ikigo gishinzwe tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro.

Mu Ugushyingo 2022 nibwo mu Karere ka Gatsibo hafunguwe ikigo kigiye kujya kigishirizwamo inyuga abangavu babyaye imburagihe mu rwego rwo kubagarurira icyizere.

Aba bakobwa bose uko ari 100 bahise batangirana nacyo aho bigishijwe imyuga itatu. Uwa mbere ni uwo gukora ibyo kurya mu mafarini wizwe n’abakobwa 20, bize gukora imigati, keke, isambusa, capati n’ibindi.

Undi bize ni ujyanye no kudoda by’umwuga. Wizwe n’abakobwa 30, abandi bakobwa 50 bigishijwe gukora amasabune mu buryo bw’umwuga harimo isabune y’amazi, iy’ifu ndetse n’isabune zirwanya indwara z’uruhu.

Umuyobozi wa Empower Rwanda Kabatesi Olivia, ari nayo yashinze iki kigo, yavuze ko nyuma yo kwigisha iyi myuga aba bakobwa bagiye kubafasha kuyibyazamo amafaranga kugira ngo ubumenyi bahawe bataburyamisha mu rugo.

Ati “Buri mwuga wose dufite ibikoresho twawuteguriye ku buryo bagiye kujya mu gakiriro aho baduhaye umwanya, tuzajya tubakurikirana mu gihe cy’amezi atandatu, tuzabafasha kubona ubuziranenge bwo gucuruza ibyo bakora ku buryo nk’imigati amasabune aribo biharira isoko.”

Niyonshuti Clemence wabyaye afite imyaka 14 ni umwe mu basoje umwuga w’ubudozi. Yavuze ko akirangiza yahise abona akazi ko kudoda imyenda ku buryo ngo byatangiye kumwinjiriza amafaranga.

Ati “Ejo bundi nkimara kurangiza kwiga nagiriwe ubuntu mbona akazi ko gutangira kudoda, ubu rero mu buryo bw’iterambere ngiye gutangira gukora niteze imbere nanateze imbere umwana wanjye.”

Mukeshimana Divine nawe wabyaye ari munsi y’imyaka 15 wasoje kwiga gukora amasabune, yavuze ko nyuma yo gusoza abo mu muryango we bamugiriye icyizere bamushakira inzu ayicururizamo kandi ngo biri kugenda neza.

Ati “Natangiriye ku gukora isabune yo mu bimera kugira ngo nanafashe abaturage kwivura indwara z’uruhu, abaturage rero batangiye kuzigura ubu ibintu bimeze neza. Ubwo noneho mfite n’impamyabushobozi ngiye kubikora nshyizemo umwete.”

Umuyobozi w’Akarere ka gatsibo, Gasana Richard, we yavuze ko kwigisha imyuga abangavu babyaye imburagihe ari igikorwa cyiza kibafasha kudaheranwa n’agahinda.

Ati “Abenshi mwumvise ko batangiye kubona akazi, ariko nutagahabwa yakihangira. Tugiye gufatanya n’abafatanyabikorwa kuburyo buri wese wize hano azakoresha ubwo bumenyi bukamubera imbarutso yo gukira.”

Kuva muri Nyakanga kugera muri Kanama 2023 mu Karere ka Gatsibo abangavu 107 nibo bamaze guterwa inda imburagihe, mu gihe umwaka ushize abatewe inda imburagihe bari 1300 mu Karere kose. Kuri ubu ubuyobozi bwashyizeho ubukangurambaga bwibanda ku babyeyi, abarezi n’abana ubwabo.

Abangavu babyaye imburagihe bishimiye imyuga bigishijwe, bavuga ko batangiye kuyibyaza umusaruro

Mukeshimana Divine wasoje amasomo yo gukora amasabune yavuze ko yatangiriye ku gukora isabune zikozwe mu bimera zivura indwara z’uruhu

Niyonshuti Clemence yavuze ko kudoda imyenda agiye kubigira umwuga

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yasabye abangavu bigishijwe imyuga kuyibyaza umusaruro

Byari ibyishimo kuri aba bangavu n’imiryango yabo

Leave A Comment

Your Comment
All comments are held for moderation.