Nyagatare: Hifashishijwe abahanzi b’amazina akomeye mu kurwanya inda ziterwa abangavu
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare n’abafatanyabikorwa bako bifashishije abahanzi b’amazina akomeye mu Rwanda barimo Papa Cyangwe, Alyne Sano n’abandi benshi batandukanye mu kurwanya inda ziterwa abangavu.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Mata 2023 mu karere ka Nyagatare, umuryango Empower Rwanda ku bufatanye n’Akarere ndetse n’urubyiruko bakoze urugendo rwo kwamagana inda ziterwa abangavu.
Ni urugendo rwari rufite Insanganyamaysiko igira iti “ Rungano urwanye inda ziterwa abangavu”
Abakoze uru rugendo barutangiriye kuri kaminuza ya East Africa ishami rya Nyagatare rusorezwa kuri stade y’aka karere, rwitabiriwe kandi n’abahanzi barimo Okkaman, Symphony band, Alyne Sano, Papa Cyangwe abakinnyi ba Filimi Nyarwanda n’abandi benshi batandukanye.
Imibare iheruka gutangazwa na Minisiteri y’Uburinganire, Iterambere ry’Umuryango igaragaza ko kuva muri Nyakanga kugera mu Ukuboza 2022, mu Rwanda abangavu kugeza ku myaka 19 abatewe inda ari ibihumbi 13 muri bo Akarere ka Nyagatare niko kayoboye utundi aho gafite abangavu 904 gakurikiwe n’aka Gatsibo na Bugesera.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, yashimiye uyu muryango uruhare ugira mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abangavu no gufasha abangavu babyaye nyuma yo guhohoterwa.
Visi Meya Murekatete yagize ati: “Ndashimira Empower Rwanda ubufatanye itugaragariza mu kwita kuri aba bangavu baba barahohotewe, ari uburyo bw’amikoro, itanga ubafasha bwo kwiga kubacikishije amashuri no kubafasha guhabwa ubutabera”.
Umuyobozi mukuru w’umuryango Empower Rwanda Kabatesi Olivia avuga ko uyu muryango nyarwanda ushinzwe kurengera abagore n’abakobwa no kubashakira ubutabera, yavuze ko muri Nyagatare bafasha abangavu babyariye iwabo bagera kuri 400.
Yagize ati: “Muri aka karere ka Nyagatare dufasha abangavu bagera kuri 400, hari abo twafashije gusubira mu ishuri, abo twigisha imyuga, ibo bigatuma nubwo baba barabyaye bahohotewe bongera kwigirira icyizere cy’ejo hazaza.”
Abakobwa babyaye bahohotewe bafashwa n’uyu mushinga baganiriye na MUHAZIYACU, bishimira ubuzima barimo uyu munsi mu gihe mbere bari baritakarije icyizere ndetse n’imiryango yarabanze.
Uwitwa Mutesi( twahinduriye izina ) wo mu murenge wa Nyagatare avuga ko akimara gitwita iwabo bamwanze bakanamwirukana.
Yagize ati: “Nagiye gusura musaza wanjye i Kigali ngezeyo nsanga ntawe uhari, umusore nahasanze arampohotera anantera inda, ngarutse mu rugo bamenyeko ntwite baranyirukana njya kwikodeshereza, ndabyara mbaho nabi cyane, ariko ndashimira Empower Rwanda yamfashije ubu nize kudida namigaruriye icyizere cy’ejo hazaza.”
Akomeza agira ati: “Ubu banamfashuje kubyumvisha ababyeyi banjye ubu manasubiye mu rugo”.
Muberarugo (na we twahinduriye izina) we wo mu Murenge wa Rwimiyaga,
Yagize ati: “Nafashwe ku ngufu mfite imyaka 15 nterwa inda, iwacu baranyanga, uwanteye inda aratoroka mbaho nabi, ariko ubu Empower Rwanda yaramfashije none ubu ndiga, mfite icyizere ko ubuzima nabayemo butazasubira”.
Uyu muryango Empower Rwanda ku bufatanye n’Akarere ka Nyagatare hamaze gufashwa abangavu batewe inda bagera kuri 400, bagahabwa ubufasha bwo kwiga imyuga, gusubizwa mu ishuri mo guhabwa ubufasha mu by’amategeko.
Mu gusoza uru rugendo rwari rwiganjemo cyane urubyiruko rw’abangavu n’ingimbi basaga ibihumbi 2000 kuri stade Nyagatare, basusurukijwe n’abahanzi bafite amazina akomeye barimo Papa Cyangwe, Alyne Sano, Okkaman, Symphony band n’abandi.