Kigali Today

Miss Uwimana arasaba ko mu nzego z’ubutabera haboneka abasemuzi b’amarenga

Uwimana Jeannette wabaye Miss Innovation mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022, ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, agaragaza ko abagore n’abakobwa bafite ubu bumuga bajya bahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, harimo gufatwa ku ngufu hitwajwe ko batazabona uko batanga ikirego mu rukiko, kubera ko abahakora batazi ururimi rw’amarenga.

Yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 04 Werurwe 2023, ubwo mu Karere ka Nyagatare hakorwaga ubukangurambaga bwo kurwanya inda ziterwa abangavu.

Ni ubukangurambaga bwatumiwemo ibyamamare nyarwanda, mu muziki, filime ndetse no mu buranga.

Miss Uwimana, yavuze ko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga nabo bahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ariko gutanga amakuru bikababera imbogamizi, bigakomeza no mu nkiko kubera ikibazo cy’ururimi.

Yasabye ko abakora mu nzego z’ubutabera haba harimo abazi ururimi rw’amarenga, kugira ngo bajye bafasha abahuye n’ihohoterwa bafite ubu bumuga, ariko byanashoboka bakaboneka n’ahandi hose hatangirwa serivisi.

Ati “Nifuzaga ko mu nzego z’ubutabera habamo abasemuzi b’ururimi rw’amarenga, kugira ngo bajye bafasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, kuko nabo barahohoterwa. Ikindi ariko namwe mwese murwize byadufasha kwiyumvanamo, kandi byakorohera abafite ubumuga nk’ubu guhabwa serivisi ahantu hose.”

Ababyeyi by’umwihariko yabasabye kugerageza kumenya ururimi rw’amarenga, kugira ngo bazabashe kujya baha amakuru abana babo bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva, ku buzima bw’imyororokere.

Ati “Yego ababyeyi bose ntibazi ururimi rw’amarenga ariko mu gihe bafite umwana ufite ubu bumuga, bakwiye gushakisha uko bayamenya kugira ngo babashe kwigisha abana babo ubuzima bw’imyororokere kuko nabo bahura n’ibishuko.”

Yavuze ko abana b’abakobwa bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga nabo bahura n’ibishuko, ariko bakwiye kujya babisohokamo bakarinda ejo habo hazaza.

Yasabye abafite ubumuga nk’ubu ndetse n’ubundi kwigirira ikizere, kuko nabo bafite ubushobozi nk’ubw’abandi.

Yavuze ko abana b’abakobwa bigiriye ikizere bashobora gukora bakagira imitungo iruta n’iya basaza babo, bityo badakwiye kumva ko buri gihe bagomba gufashwa muri byose kuko ariho bahera bashukwa.

Yagize uti “Ushobora kugira inshuti mbi zikakubwira ko imyambaro, inkweto nziza n’ibindi babigezeho ari uko baryamanye n’abagabo, ariko sibyo namwe mwakora mukabyigezaho ubwanyu, abo bantu rero mu birinde.”

Yasabye urubyiruko muri rusange kwirinda inshuti zibabeshya kuko zangiza ejo hazaza habo.

Umuyobozi w’umuryango nyarwanda wita ku burenganzira bw’abakobwa n’abagore, Empower Rwanda, Kabatesi Olivia, avuga ko mu Turere twa Rwamagana, Gatsibo na Nyagatare bakoreramo, mu bana batewe inda bafasha habamo n’abafite ubumuga bwo kumva no kuvuga.

Mu rwego rwo kubafasha ngo bashatse abasemuzi b’ururimi rw’amarenga kugira ngo abafite ubu bumuga nabo bibone mu bandi, kandi bafashwe mu bibazo bikomoka ku ihohoterwa harimo no kubona ubutabera.

Agira ati “Twe ntawe dusigaza inyuma, niyo mpamvu aho dukorera hose dufite abasemuzi kugira ngo bafashe abakoresha amarenga kuko nabo barahohoterwa, hitwajwe ko batazabona uko barega ababahohoteye.”

Empower Rwanda kandi muri buri Karere ikoreramo mu Ntara y’Iburasirazuba, yanahashyize umwunganizi mu mategeko ugira inama akanafasha abana basambanyijwe mu nkiko.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko n’ubwo nta mibare y’abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva, ariko mu bana basambanywa bagaterwa inda nabo barimo.

Leave A Comment

Your Comment
All comments are held for moderation.