Symphony Band yatangirije i Nyagatare ubukangurambaga bwo kurwanya inda ziterwa abangavu
Symphony Band yatangiriye mu Karere ka Nyagatare ubukangurambaga bwo kurwanya inda ziterwa abangavu, nka kamwe karangwamo umubare munini w’abakobwa bakiri bato bahura n’iki kibazo.
Muri Gashyantare 2023, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof) yatangaje ko kuva muri Nyakanga kugera mu Ukuboza 2022, abakobwa ibihumbi 13 bari munsi y’imyaka 19 batewe inda imburagihe mu Rwanda.
Intara y’Iburasirazuba yihariye 37% by’iyo mibare, uturere tuza ku isonga ni Nyagatare, Gatsibo na Bugesera.
Byatumye Symphony Band yiyemeza gutanga umusanzu wayo mu kurwanya inda ziterwa abangavu, ku buryo ubuzima bwabo butakomeza guhura n’ibizazane.
Ubu bukangurambaga bwatangiriye mu Karere ka Nyagatare ku wa 4 Mata 2023.
Iri tsinda ry’abanyamuziki ryari riherekejwe n’abahanzi Papa Cyangwe na Okkama.
Hari kandi Miss Kayirebwa Marie Paul wabaye Nyampinga ukunzwe kurusha abandi muri Miss Rwanda mu 2021, Miss Uwimana Jeannette wegukanye ikamba ry’uhiga abandi mu kugira umushinga mwiza muri Miss Rwanda mu 2022 na Miss Saro Amanda wegukanye ikamba ry’uhiga abandi mu kugira impano muri Miss Rwanda mu 2022.
Hari kandi abakinnyi ba Sinema, Nkurunziza Samuel wamamaye nka Sam mu itsinda rya Zubby Comedy na Nyambo banakinanye umukino ukangurira abakiri bato kwirinda kugwa mu bishuko.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Akarere ka Nyagatare, Murekatete Juliet, yibukije urubyiruko ko bidakwiye kuba Akarere kabo kari ku mwanya wa mbere mu kugira imibare iri hejuru y’abangavu batewe inda.
Ati “Ngira ngo mu minsi ishize mwamenye ko akarere kacu kabaye aka mbere mu kwesa imihigo, ariko igiteye agahinda ni uko turi n’aba mbere mu kugira imibare iri hejuru y’abangavu batewe inda. Ntabwo bikwiye, mureke turwanye iki kibazo.”
Miss Uwimana Jeannette mu butumwa bwe, yasabye abana b’abakobwa kwiga guhakana kuko ibyo bashukishwa bazabyigezaho mu gihe kizaza. Yabibukije ko iyo babyemeye bibangiriza ahazaza ugasanga n’ibyo batekerezaga ko bagiye kubona bibaye iby’igihe gito.
Mugisha Frank uzwi mu itsinda rya Symphony Band yabwiye IGIHE ko bahisemo guhera ubu bukangurambaga mu Karere ka Nyagatare nyuma yo kubona ko ariko kari imbere mu mibare iri hejuru y’abangavu batewe inda.
Uyu musore yavuze ko nyuma y’iki gikorwa bakoreye mu Karere ka Nyagatare, bagiye kwicara bagategura ibindi nk’ibi ukazaba umusanzu w’itsinda ryabo mu rugamba rwo guhangana n’inda ziterwa abana.
Benshi mu bafashe ijambo muri iki gikorwa bibukijeko gusambanya abana ari icyaha gihanwa n’amategeko, ko umuntu ugikoze wese aba akwiriye kurwanywa.
Basabye kandi ababyeyi kuganiriza abana babo kugira ngo bamenye neza ubuzima bw’imyororokere, ariko nanone banamenye ibibazo bafite babibakemurire bitabaye ngombwa ko babikemurirwa n’abashobora kubashuka babajyana mu ngeso mbi.